IBYO DUKORA
Ibikorwa
Ibyo dukora

Gufasha abatishoboye
Umurame Ministries wita ku badafite kivurira baho ukorera. Aha umunyamuryango, intumwa y'Umurame Minstries yari yasuye umupfakazi, iramuganiriza, umwitaho, imishyira iby'ibanze mu buzima birimo ibyo kurya, ibikoresho by'isuku

Kwambika abana babyawe na banyina bakora uburaya baba ku muhanda biyita marine
Abana bavutse ku babyeyi bakora uburaya, batagira aho baba bakibera ku muhanda biyita marine babeshwa no kwiba, n'ibyo batoragura... abo nabo ubu Umurage Ministries irabambika, ikabagaburia. ikabavana ku mihanda, ikagerageza ku bahuza n'imiryango

Kwigisha kudoda ku bahungu n’ abakobwa bacikishirije amashuri
Umurame Ministries yatangije ishuri ryo kudoda rifasha cyane abacikije amashuri asanzwe bifuza kwiga imyuga barimo abangavu babyariye iwabo bakagira abana bakenewe kwitabwaho by'umwihariko.

Kwita kubarwayi barwariye kwa muganga batagira ubagemurira.
Abanyamuryango b'Umurame Ministries basura abarwariye kwa muganga bakabashyria ingemu, bakabaganiriza, bagakoeza abarwaza, bakanagarurira icyizera abarwajije abarwayi b'indwara zidakira

Kwamamaza ubumwe n’ ubwiyunge ndetse n’amahoro
Umurame Ministries yimakaje umuco w'ubumwe, ubwiyunge no kubana mu mahoro mu miryango yahoranaga umwiryane n'amakimbirana ayibuza iterambere ryuzuye. Alphonse yahurije hamwe abantu b'ingeri zose yigisha umuco wo gushyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe, bakabana mu mahoro bose bagamije iterambere rirambye ry’umuryango.
Ubufatanye
Mu bikorwa n'imishinga y’ iterambere rusange
Umurame Ministries irabambika, ikabagaburia abana bo kumuhanda ikabavana ku mihanda, ikagerageza ku bahuza n’imiryango
Ibyo Umurame Ministries yimirije imbere
- Kubaka ikigo cyamamaza ubumwe n’ ubwiyunge ndetse n’ amahoro kugira ngo abantu babashe kwiga neza uburyo bwo gukemura amakimbirane yabo mu buryo bububaka bukanubaka umuryango mu buryo bwuzuye.
- Guteza imbere ibikorwa by’ impuhwe bigamije guha abantu ubushobozi bwo kwifasha.
- Gutanga ubujyanama no kuvura ihahamuka.
- Kwigisha abantu ko ari bamwe imbere y’ umusaraba wa Yesu Kristo
- Gukora no gushyira mu bikorwa imishinga y’ iterambere rusange n’iyo kurwanya irwara z’ ibyorezo.
- Gufasha abatishoboye, ifumbyi n’ abapfakazi.
