IBYO DUKORA

Ibikorwa

Ibyo dukora

Gufasha abatishoboye

Umurame Ministries wita ku badafite kivurira baho ukorera. Aha umunyamuryango, intumwa y'Umurame Minstries yari yasuye umupfakazi, iramuganiriza, umwitaho, imishyira iby'ibanze mu buzima birimo ibyo kurya, ibikoresho by'isuku

Kwambika abana babyawe na banyina bakora uburaya baba ku muhanda biyita marine

Abana bavutse ku babyeyi bakora uburaya, batagira aho baba bakibera ku muhanda biyita marine babeshwa no kwiba, n'ibyo batoragura... abo nabo ubu Umurage Ministries irabambika, ikabagaburia. ikabavana ku mihanda, ikagerageza ku bahuza n'imiryango

Kwigisha kudoda ku bahungu n’ abakobwa bacikishirije amashuri

Umurame Ministries yatangije ishuri ryo kudoda rifasha cyane abacikije amashuri asanzwe bifuza kwiga imyuga barimo abangavu babyariye iwabo bakagira abana bakenewe kwitabwaho by'umwihariko.

Kwita kubarwayi barwariye kwa muganga batagira ubagemurira.

Abanyamuryango b'Umurame Ministries basura abarwariye kwa muganga bakabashyria ingemu, bakabaganiriza, bagakoeza abarwaza, bakanagarurira icyizera abarwajije abarwayi b'indwara zidakira

Kwamamaza ubumwe n’ ubwiyunge ndetse n’amahoro

Umurame Ministries yimakaje umuco w'ubumwe, ubwiyunge no kubana mu mahoro mu miryango yahoranaga umwiryane n'amakimbirana ayibuza iterambere ryuzuye. Alphonse yahurije hamwe abantu b'ingeri zose yigisha umuco wo gushyira hamwe bagatahiriza umugozi umwe, bakabana mu mahoro bose bagamije iterambere rirambye ry’umuryango.

Ubufatanye

Mu bikorwa n'imishinga y’ iterambere rusange

Umurame Ministries irabambika, ikabagaburia abana bo kumuhanda  ikabavana ku mihanda, ikagerageza ku bahuza n’imiryango

Ibyo Umurame Ministries yimirije imbere