IBYO DUKORA
Ibikorwa
Ibyo dukora

Hatanzwe amatungo magufi ku batishoboye
Umurame Ministries wita ku badafite kivurira baho ukorera. uyu mubyeyi yahawe ibyokurya, ibikoresho by' isuku, ihene n' inkoko.

Kubakira imfubyi n' abapfakazi aho baba
Abana b' imfibyi 5 bubakiwe inzu nyuma yuko bapfushije nyina bari basigsrsnye inzu babasizemo yatigiye kubagwaho.

Hatanzwe ibyokurya n' ibikoresho by' isuku kubatishoboye.
Gutanga ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’imiryango itishoboye, ni kimwe mu bikorwa by' UMURAME MINISTRIES mu kurwanya imirire mibi, kubungabunga ubuzima buzira umuze, no kugarura icyizere cyo kubaho.
Ubufatanye
Mu bikorwa n'imishinga y’ iterambere rusange
UMURAME MINISTRIES ifite umushinga wo kubaka ikigo cy’uburezi kigizwe n’icyiciro cy’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye kugeza ku rwego rwa kaminuza. Ikigo kandi kizajya kiberamo amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, rigenewe cyane cyane abacikirije amashuri ndetse n’ababyeyi bakiri bato, mu rwego rwo kubafasha kumenya no kwitoza imyuga izabageza ejo hazaza heza ikabateza imbere mu bukungu.
Kubaka ejo hazaza nk’uku bisaba uruhare rwa twese. Turahamagarira abagiraneza, imiryango, n’abaterankunga banyuranye kwifatanya natwe ngo uyu mushinga mugari w’uburezi n’impinduka ube impamo.

Hatanzwe inkweto n' imyenda kubana b'imfubyi
Kwambika, imyenda n' inkweto, no guha ibikoresho by’isuku abana b’imfubyi, ni kimwe mu bikorwa bya UMURAME MINISTRIES mu kubagaragariza urukundo n' icyizere cyo kubaho

Hatanzwe ibiryamirwa ku bana b' imfubyi
Gutanga ibiryamirwa nka matera ku bana baba mu miryango ifite ubukene bukabije, ni imwe mu nkingi za UMURAME MINISTRIES mu kurwanya imibereho mibi, kugarura ishema ryo kuryama heza, no kwimakaza umuco w'isuku ishingiye ku buzima bwiza.
Ibyo Umurame Ministries yimirije imbere
- Kubaka ikigo cyamamaza ubumwe n’ ubwiyunge ndetse n’ amahoro kugira ngo abantu babashe kwiga neza uburyo bwo gukemura amakimbirane yabo mu buryo bububaka bukanubaka umuryango mu buryo bwuzuye.
- Guteza imbere ibikorwa by’ impuhwe bigamije guha abantu ubushobozi bwo kwifasha.
- Gutanga ubujyanama no kuvura ihahamuka.
- Kwigisha abantu ko ari bamwe imbere y’ umusaraba wa Yesu Kristo
- Gukora no gushyira mu bikorwa imishinga y’ iterambere rusange n’iyo kurwanya irwara z’ ibyorezo.
- Gufasha abatishoboye, ifumbyi n’ abapfakazi.
