Duteza imbere ibikorwa by’ impuhwe

bigamije guha abantu ubushobozi bwo kwifasha

Turi umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, twamamaza ubumwe, ubwiyunge n’amahoro, binyuze mu bikorwa by’impuhwe bigamije guha abantu ubushobozi bwo kwifasha no kwiteza imbere

Ibikorwa tumaze kugeraho

mu bufatanye n’ inzego z’ ibanze mu kwesa imihigo.

UMURAME MINISTRIES ni umwe mu miryango mike yita ku badafite kivurira mu buryo bwuzuye: ikita ku buzima bw’umubiri n’ubwenge, kandi ikagarura icyizere cyo kubaho mu bagize umuryango bose umugabo, umugore, umwana, n’umuturanyi kugira ngo bafatanyirize hamwe kubaka umuryango ufite icyizere cyo kubaho

150+

Babarizwa mu miryango itishoboye bahawe ubwisungane mu kwivuza kubantu

25+

Abahungu n'abakobwa bigishijwe umwuga w'ubudozi

120+

Gufasha abana b' imfubyi n' abarerwa na banyina gusa

2+

Ubwiherero bw’ abantu batishoboye bumaze kubakwa

Ibikorwa

Ibyo dukora

Gufasha abatishoboye kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.

UMURAME MINISTRIES whaye imwe mu miryango itishoboye amatungo magufi nk' ihene n' inkoko; ihene mu rwego rwo kubakura mu bukene bukabije ndetse n' inkoko mukurwanya imirire mibi mu kurinda abana igwingira.

Gufasha abana b' imfubyi n' abarerwa na banyina gusa

Kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa byakozwe na UMURAME MINISTRIES, ni ukwambika abana b’imfubyi n’abarerwa na ba nyina gusa. Iki gikorwa nticyari icyo kubambika gusa, ahubwo cyari n’uburyo bwo kubasubizamo icyizere, kubagaragariza urukundo, no kubereka ko batari bonyine mu rugamba rw'ubuzima

Kwigisha kudoda ku bahungu n’ abakobwa bacikishirije amashuri

Umurame Ministries ifasha cyane abacikije amashuri asanzwe bifuza kwiga imyuga barimo abangavu babyariye iwabo bakagira abana bakenewe kwitabwaho by'umwihariko.

Ibindi Bikorwa

Guteza imbere ibikorwa by’ impuhwe bigamije guha abantu ubushobozi bwo kwifasha

Uyu ni umuryango ugizwe n’abana batanu bibana. Nyuma y’igihe gito se abatanye na nyina, bahuye n’ umubabaro ukomeye ubwo nyina yitabaga imana. Kugeza ubu, nta muntu n’umwe uzi iyo se aherereye, bituma aba bana basigaye ari imfubyi bongera kubona icyizere cy’ ubuzima binyuze mu muryango UMURAME MINISTRIES, ukomeje kubaba hafi mu kubabonera ibibatunga n’imyambaro nkenerwa bya buri munsi. Binyuze mu buvugizi bukomeye umuryango wakoze, twabashije kububakira inzu isimbura iyari igiye kubagwaho, kandi twishimiye ko n’abato muri bo twabasubije mu ishuri.

Nawe urashobora kuba urumuri rw’icyizere ku bana nkaba ndetse n’abandi benshi bakeneye ubufasha. Inkunga yawe n’umutima mwiza bizatuma dukomeza kubabonera icumbi, uburezi, n’ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’imiryango itishoboye. Dufatanyije, dushobora guhindura ubuzima bw’ umuryango nkuyu.

Ubufatanye

Mu bikorwa n'imishinga y’ iterambere rusange

UMURAME MINISTRIES ifite imishinga irambye yo kubaka ikigo cy’uburezi kigizwe n’icyiciro cy’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye kugeza ku rwego rwa kaminuzandetse n’ ikigo kizajya kiberamo amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro, rigenewe cyane cyane abacikirije amashuri ndetse n’ababyeyi bakiri bato, mu rwego rwo kubafasha kumenya no kwitoza imyuga izabageza ejo hazaza heza ikabateza imbere mu bukungu.

Kubaka ejo hazaza nk’uku bisaba uruhare rwa twese. Turahamagarira abagiraneza, imiryango, n’abaterankunga banyuranye kwifatanya natwe ngo uyu mushinga mugari w’uburezi n’impinduka ube impamo.

Ibyo Umurame Ministries yimirije imbere

Ibyo twibandaho

Gufasha abatishoboye, ifumbyi n’ abapfakazi

Ibikorwa UMURAME MINISTRIES ukorera abatishoboye birenze kubaha ibikenerwa by’ibanze; ni isoko y’icyizere, urukundo rwa kivandimwe, n’icyimenyetso cyo kubereka ko batari bonyine mu rugamba rw’ubuzima

Twandikire

Twishimiye kubana nawe. Niba wifuza kutuvugisha, wakoresha ifishi utwandikira muburyo butaziguye.

Menya

Ibibazo Abantu Bakunze Kwibaza

Umurame Ministries ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, ushigiye ku myemerere ariko udashingiye ku itorero runaka, ukorana n’ amadini n’amatorero yose.

Hariho imiryango yifuza gufasha umuryango ariko umwihariko w’Umurame Ministries nk’uko izina ubwaryo ribivuga, ugambiriye kuramira abazahajwe n’ibibazo mu muryango byatumye bahora bizungurukaho mu bukene budashira buva ku mubyeyi bujya ku mwana, bukagera ku mwuzukuru ugasanga umuryango wasabitswe n’amakimbirane n’imyumvire ituma udatera imbere.

Umurame Ministries ni umwe mu miryango mike yita ku badafite kivurira mu buryo bwuzuye, ukita ku by’umubiri, iby’ubwenge n’iby’ubugingo kandi ukita ku bagize umuryango bose- umugabo, umugore, umwana, umuturanyi.

Intego

Ubuzima Buzira umuze, Kuri buri wese, Ahariho hose, Mu buryo ubwo aribwo bwose