Abo Turibo

Abo turibo

Turi umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, ushigiye ku myemerere ariko udashingiye ku itorero runaka, ukorana n’ amadini n’amatorero yose.

Umuryango washinzwe ku bufatanye bwa NSHIMIYIMANA Alphonse na NSABIMANA Innocent

Nshimiyimana Alphonse nyuma y’amateka yo gukurira no kwiga mu cyaro no kwitegereza ingaruka zasizwe na Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, agatekereza ubuzima bubi yabayeho abona amafaranga y’ishuri bigoranye, yewe no mu buzima busanzwe imibereho igoranye, asanga ndetse hari abana benshi basangiye ayo mateka barimo Abana bakomoka mu miryango ihorana amakimbirane, abacikiza amashuri kubera kubura amafaranga, abana b’abangavu baterwa inda bakiri mu mashuri cyangwa barariretse kubera kubura amikoro amaze kurangiza amashuri, byatumye ahiga umuhigo wo kuzita kubantu bazaba bahura n’ ibibazo nkibyo mu muryango.

Aho niho havuye igitekerezo cyo gushinga umuryango Umurame Ministries.

Pst NSABIMANA Innocent ni umugabo w’ ubatse ufite amateka yagiye anyuramo mukubahokwe, akunda gusenga kandi agasengera n’ abandi bafite ibyifuzo bitandukanye. Muri uko gusengera abantu, yagiye ahura n’ abantu benshi bababaye bafite ibibazo n’ ibyifuzo bitandukanye, murabo harimo abarwayi, abafite ubukene bukabije,abafite amakimbirane mu muryango, abagisha inama,abakecuru n’ abasaza badafite ababitaho, ababana n’ agahinda gakabije. Ibyo byatumye agira umutwaro wo gushinga minisiteri yita kubahura n’ ibibazo nkibyo.

Ubufatanye bwa Pst.NSABIMANA Innocent na NSHIMIYIMANA Alphonse bwo gushinga umuryango UMURAME MINISTRIES, bwaturutse ku kuba ari abakristo basengera mu itorero rimwe, bahura kenshi,mu murimo w’ Imana baganira kubibazo byugarije akarere batuyemo basanga bahuje n’ umutwaro wo kwita kubahura n’ ibibazo bitandandukanye mu miryango yabo.

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ ibibazo n’ingorane ziba mu muryango zabonerewa umuti, aba bagabo bombi batuye i Bugesera mu gace k’icyaro, bakaba basengera mu itorero rimwe, bakorana kivandimwe, bahuje umutwaro wo kwita kubamerewe nabi, abarwayi badafite ababarwaza kwa muganga, abana bacikishirije amashuri kubera kubura amikoro, abana batangira ishuri ari bakuru kubera amafaranga y’ ishuri, abana b’ abakobwa batetwa inda bari iwabo ndetse n’ abana b’abangavu babyaye, abana baba ku muhanda, byatumye batangiza umurwango UMURAME MINISTRIES wo kwita kubahura nibyo bibazo, ubona ubuzima gatozi ku wa 31/3/2023 ugamije gufasha umuryango kugira ubuzima buzira umuze.

Nyuma yo kubona ubuzima gatozi, umuryango watangiye gufasha abatari bake ku buryo wakiriwe neza inzego za Leta kubera imikoranire myiza.

Umwihariko w’umuryango Umurame Ministries

Hariho imiryango yifuza gufasha umuryango ariko umwihariko w’Umurame Ministries nk’uko izina ubwaryo ribivuga, ugambiriye kuramira abazahajwe n’ibibazo mu muryango byatumye bahora bizungurukaho mu bukene budashira buva ku mubyeyi bujya ku mwana, bukagera ku mwuzukuru ugasanga umuryango wasabitswe n’amakimbirane n’imyumvire ituma udatera imbere.

Umurame Ministries ni umwe mu miryango mike yita ku badafite kivurira mu buryo bwuzuye, ukita ku by’umubiri, iby’ubwenge n’iby’ubugingo kandi ukita ku bagize umuryango bose- umugabo, umugore, umwana, umuturanyi.

Intego

Ubuzima Buzira umuze, Kuri buri wese, Ahariho hose, Mu buryo ubwo aribwo bwose

Kwita kubana bashakirwa uburyo bwo gutangira amashuri bahabwa ibikoresho n’ uniforme ngo bibafashe gutangira ishuri bakiri bato aho kuzerera mu cyaro ntibagatangira bakuze batabanje kwiga amashuri y’ inshuke